Premium Only Content
Imiburo myinshi Abakristo Gito birengagije
Ubwo William Miller na bagenzi be bamamazaga inyigisho yo kugaruka kwa Kristo, bakoraga bafite umugambi umwe rukumbi wo gukangurira abantu kwitegura urubanza.
Bashakaga uko bakangura abiyita abanyadini ngo bamenye ibyiringiro nyakuri by’itorero, no kubumvisha ko bakeneye imibereho ya Gikristo ihamye.
Na none kandi bakoraga bakangura abatarahindutse kugira ngo bamenye inshingano yabo yihutirwa yo kwihana no guhindukirira Imana.
“Ntibigeze bagerageza guhindurira abantu kuyoboka igice runaka cyangwa itsinda mu by’idini. Ni yo mpamvu bakoranye neza n’amatsinda ndetse n’amadini yose batabangamiye imikorere na gahunda byayo.”
Miller yaravuze ati: “Mu mirimo yanjye yose, sinigeze ngira icyifuzo cyangwa igitekerezo cyo gushinga itorero ngo nditandukanye n’ayariho, cyangwa ngo ngirire neza rimwe maze irindi ribangamirwe. Natekerezaga kuyungura yose.
Kubera gutekereza ko Abakristo bose bari kunezezwa cyane no gutegereza kugaruka kwa Kristo, kandi ko abatazashobora kubyumva nka njye nibamara kwigishwa iryo hame nabo batazabura kubikunda, ntabwo nigeze ntekereza ko bizaba ngombwa kugira amateraniro yihariye.
Umugambi wanjye rukumbi wari uwo guhindurira abantu kuyoboka Imana, kuburira isi ko igihe cy’urubanza cyegereje no gutera bene wacu kugira kwitegura mu mitima bizababashisha gusanganira Imana yabo mu mahoro.
Benshi mu bantu bashoboye kwihana kubw’umurimo nakoze binjiye mu matorero yariho.”
Kubera ko umurimo we werekezaga ku kubaka no gukomeza amatorero, yakiriwe neza mu gihe runaka.
Ariko igihe ababwirizabutumwa n’abayobozi b’amatorero bafataga umwanzuro wo kurwanya inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo kandi bagashaka guhagarika ikangarana ritejwe na zo, ntibarwanirije izo nyigisho ku ruhimbi gusa, ahubwo banabujije abayoboke babo kujya mu materaniro avuga ibyo kugaruka kwa Kristo ndetse no kuvugana iby’ibyiringiro byabo mu materaniro y’ubusabane mu matorero.
Bityo abizera bisanze bari mu kigeragezo gikomeye cyane kandi bagira imitima ihagaze. Bakundaga amatorero yabo kandi byari bibagoye kwitandukanya nayo; ariko ubwo babonaga ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana busiribangwa kandi uburenganzira bwabo bwo gusoma ubuhanuzi bubangamiwe, bumvise ko kuba indahemuka ku Mana bibabuza kumvira abayobozi babo.
Ntabwo abantu birengagizaga ubuhamya bw’ijambo ry’Imana bashoboraga kubafata ko bagize itorero rya Kristo, ryo “nkingi n’ishingiro ry’ukuri.”
Kuva ubwo, bumvise ko nta kibi baba bakoze mu gihe bitandukanyije n’amatorero bari basanzwemo.
Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1844, hafi abantu bagera ku bihumbi mirongo itanu bitandukanyije n’amatorero yabo. Ellen White, Intambara Ikomeye, IGICE CYA 21 - UMUBURO WIRENGAGIJWE
___________
Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677
Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:
Kuri @ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: [email protected]
[email protected]
#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch
-
11:32
Geoff_Tac
12 hours agoIWI Masada 9S Elite
35 -
LIVE
FyrBorne
11 hours ago🔴Battlefield REDSEC Live M&K Gameplay: Best Builds For Competitive
145 watching -
LIVE
Pickleball Now
5 hours agoLive: IPBL 2025 Day 6 | Tie-Breaker Drama & Thrilling Qualifiers Take Over Indian Pickleball League
73 watching -
28:31
Living Your Wellness Life
3 days agoEating for Better Hormones
1.03K -
1:22:33
Dialogue works
1 day ago $5.99 earnedScott Ritter: Putin Warns Europe: “We’re Ready Right Now”
39.7K47 -
13:14
itsSeanDaniel
2 days agoIlhan Omar EXPOSED for LYING about Somalian Fraud
13.1K27 -
1:52:46
Side Scrollers Podcast
20 hours agoNintendo Fans Are PISSED at Craig + Netflix BUYS Warner Bros + VTube DRAMA + More | Side Scrollers
82K5 -
18:43
Nikko Ortiz
15 hours agoWorst Karen Internet Clips...
12K3 -
11:23
MattMorseTV
16 hours ago $14.35 earnedTrump just RAMPED IT UP.
24.3K56 -
46:36
MetatronCore
2 days agoHasan Piker at Trigernometry
12.2K3